Nyuma yo gutangira neza shampiyona y’uyu mwaka itsinda Amagaju fc ibitego bibiri ku busa, APR FC kuri uyu wa Gatanu irerekeza i Musanze aho igomba guhura na Musanze fc kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’igice.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa kabiri, APR FC ikaba igomba gusuru ikipe ya Musanze fc kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Ubworoherane. APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino ndetse yanagaruye bamwe mu bakinnyi bayo bari barwaye nka Rusheshangoga Michel wavuye mu ikipe y’igihugu afite ikibazo mu itako, ndetse na Emmanuel Imanishimwe nawe wababariye mu mukino bakinnye na Amagaju.
Ikipe ya APR FC ikabairi buhaguruke uyu munsi saa tatu n’igice yerekeza i Musanze, tubibutse ko ubwo APR iheruka kuri stade Ubworoherane umwaka ushize, yahakuye amanota atatu itsinze Musanze ibitego bibiri kuri kimwe, benshi banemeje ko ariwo mukino wayihesheje igikombe cya shampiyona kuko ariwo mukino yari benshi bemezaga ko bitazayorohera kuhikura.