E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irerekeza i Huye ku munsi w’ejo, aho izava kuwa Mbere yerekeza i Nyamagabe guhura na Amagaju FC

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere y’uko yerekeza i Huye aho izahaguruka yerekeza i Nyamagabe gukina na Amagaju FC mu mukino wa 16 wa shampiyona.

Imikino yo kwishyura ya shampiyona iratangira mu cyumweru gitaha tariki 16 Gashyantare. APR FC ikaba igomba gusura Amagaju FC kuwa Mbere ari nabwo shampiyona izasubukurwa. APR FC ikaba izahaguruka i Kigali yerekeza i Huye ari naho izava kuwa Mbere yerekeza i Nyamagabe.

Imikino ibanza yarangiye APR ariyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 35, APR kandi niyo kipe izigamye ibitego byinshi kugeza ubu. Gusa APR igiye gutangira imikino yo kwishyira idafite bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho nka kapiteni Mugiraneza ugifite ikibazo cy’umutsi wo mu itako.

Usibye kapiteni Miggy, APR FC kandi izakina uyu mukino idafite Hakizimana Muhadjili urwaye Angine(tonsilitis)umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves urwaye malariya, rutahizamu Sugira Ernest nawe ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse na Ntalibi steven nawe uvunikiye mu myitozo yo kuri uyu mugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.