E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC iratangira umwaka wa 2019 yakira Mukura VS kuri uyu wa Kane i Nyamirambo

Nyuma yo gusoza umwaka wa 2018 inganya na Gicumbi, APR FC iratangira 2019 yakira Mukura VS mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona kuri uyu wa Kane kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wasubitswe ubwo APR FC ndetse na Mukura ziteguraga imikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ndetse nayatawaye ibikombe by’ibihugu iwabo. Ferwafa ikaba yaramaze kubwira aya makipe yombi ko uyu mukino uzakinwa tariki 03 Mutarama.

Usibye uyu mukino, APR FC kandi ifite undi mukino w’ikirarane w’umunsi wa karindwi uzabahuza na Sunrise tariki 24 Mutarama ukazabera i Nyagatare ku kibuga cya Sunrise. APR ikaba izakora imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukura ku munsi w’ejo saa tatu (09h00) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.