Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC iratangira kwitegura Police FC kuri uyu wa Mbere

Kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe ya APR FC itangira kwitegura umukino uzayihuza na Police FC mu mpera z’icyumweru gitaha mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league.

Nyuma y’umukino wahuje Espoir na APR FC i Rusizi, APR ikanahakura amanota atatu, umutoza Jimmy Mulisa yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi ibiri, nyuma y’iyo minsi ibiri, bakaba bari busubukure kuri uyu wa Mbere mu gitondo saa tatu (09h00) ndetse na nimugoroba saa kumi (16h00) i Shyorongi.

APR FC ikaba ikiyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 32 mu mikino 13 imaze gukina, mu gihe igifite umukino w’ikirarane ugomba kuyihuza na Sunrise tariki 24 Mutarama.

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *