Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC iratangira kwitegura Marines FC ku munsi w’ejo kuwa Mbere 15h30′

Nyuma yo kunganya na Kirehe FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, kuri uyu wa Mbere APR FC iratangira kwitegura umukino uzayihuza na Marines FC mu cyumweru gitaha.

Mu mpera z’iki cyumweru, hakinwaga imikino y’umukino wa 18 wa shampiyona Azam Rwanda premier league nubundi yasize APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona. Nyuma y’umunsi wa 18, shampiyona irakomeza mu cyumweru gitaha hakinwa imikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona.

APR FC kimwe nandi makipe, yo ikaba izakira ikipe ya Maries FC tariki 06 Werurwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Zlatko n’abasore be bakaba kuri uyu wa mbere bari bukore imyitozo saa cyenda n’igice (15h30′) nkuko bisanzwe i Shyorogi bitegura uyu mukino.

Nkuko twabibabwiye mu makuru yacu twabagejejeho mu minsi yashize, kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste akaba nawe aribwo azatangira imyitozo akorana n’abagenzi, ndetse na myugariro Omborenga Fitina nawe akazagaragara muri iyi myitozo yo kuri uyu wa Mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *