Nyuma y’uko kuwa Gatatu bapimwe icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibisubizo bigasohoka bukeye bwaho kuwa Kane, ikipe y’ingabo z’igihugu igomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu yitegura imikino ya shampiyona igomba gutangira mu kwezi gutaha.
Tubibutse ko shampiyona ubwo izasubukurwa izakinwa mu matsinda nk’uko byatangajwe na Ferwafa aho ikipe ya APR FC iri mu itsinda rya A ririmo , Bugesera FC, AS Muhanga na Gollira FC.
Amakipe 8 azaba aya mbere mu matsinda 4, ni ukuvuga (abiri abiri muri buri tsinda) azazamuka maze buri kipe ihure n’indi umukino umwe gusa hanyuma habarwe amanota, ikipe izaba iya mbere izegukane igikombe cya shampiyona inahagararire u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League mu gihe ikipe ya 2 izakina CAF Confederation Cup.
Ku rundi ruhande, amakipe 8 ya nyuma( iya 3 n’iya 4 muri buri tsinda) na yo azakina hagati yayo buri kipe ikina n’indi umukino umwe, hazabarwe amanota ikipe 2 za nyuma zizamanuke mu cyiciro cya kabiri.