Nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro 2019, APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri saa y’ine (10h00′) yitegura irushanwa ya CECAFA Kagame Cup 2019.
Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rigomba gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga rizabera inaha mu Rwanda, APR FC kimwe nandi makipe azitabira iri rushanwa, ikaba igiye gutangira kwitegura iri rushanwa.
Ikipe ya APR FC ntiyahiriwe na shampiyona y’uyu mwaka 2018-2019 yewe ndetse ntiyanahiriwe no mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka 2019 kuko yasezerewe itarenze muri 1/8.
Nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe yari yahaye abasore be, umunya Serbia Zlatko Krmpotić utoza iyi kipe, baka bari busubukure imyitozo uyu munsi barakorera mu byuma byongera imbaraga (gym) i Nyarutarama saa y’ine (10h00′)