Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere yitegura Police FC

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa tatu (09h00′) nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’umunsi umunsi umwe gusa umutoza Zlatko yari yahaye abasore be.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier leagu yatangiye tariki 19 Ukwakira 2018 ubu ikaba igeze ku munsi wayo wa nyuma ndetse n’igikombe cya shampiyona cyamaze kwegukanwa na Rayon Sports.

Nyuma yo gutsindwa na Espoir, ikipe ya APR FC iratangira kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Police FC tariki 01 Kamena kuri stade Mumena mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere. Umutoza Zlatko n’abasore be bakaba bari busubukure gahunda y’imyitozo kuri uyu wa Mbere saa tatu (09h00′) i Nyarutarama

Tubibutse ko umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi hari tariki 20 Mutarama uyu mwaka kuri stade ya Kigal i Nyamirambo, icyo gihe APR FC yatsinze Police FC ibitego 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *