
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi irindwi Umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League ikipe ya APR FC yakinnye na US Monastir, Umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi irindwi, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere .
Barasubukura imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Rwamagana City, umukino uzaba tariki 02 Ukwakira.