E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nzeri, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe Umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino ubanza wa CAF Champions League ikipe ya APR FC yakinnye na US Monastir, Umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere .

Barasubukura imyitozo bitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League nubundi uzabahuza n’ikipe ya US Monastir, umukino uzaba tafiki 18 Nzeri ukazabera muri Tunisia mu mujyi wa Monastir.