Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi irindwi umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Gollira ikayitsinda ibitego 2-1, Umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi irindwi, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere.
Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona aho bazakira ikipe ya AS Kigali tariki 11 Kamena saa cyenda (15h00) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.