Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Rayon Sports, umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere .
Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona aho APR FC izakira ikipe ya Gasogi kuwa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.