Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Mohammed Adil yari yahaye abakinnyi be.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa cumi na kane wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na AS Kigali, umutoza Mohammed Adil yahaye abakinnyi be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere.
Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Police FC kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.