E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kane

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukakira, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri umutoza Mohamed Adil yari yahaye abasore be.

Nyuma y’urugendo bakoze bava Tunisia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League ikipe ya APR FC yakinnye na Etoile du Sahel ikanayisezerera, umutoza Mohamed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi ibiri, bakaba bagomba gusubira mu mwiherero kuri uyu wa Kane nyuma yo gupimwa covid 19.

Nyuma y’icyo kiruhuko, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kane bitegura umukino wa mbere wa Shampiyona uzabahuza na Gicumbi FC kuri stade ya Kigali i Nyambirambo ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.