Ikipe ya APR FC iratangira imyitozo kuri uwa Kane nyuma y’icyiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Mohammed Adil Elade yari yahaye abasore be nyuma yo gutsinda Sunrise.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa cumi n’umwe, ikipe ya APR FC ikaba igomba kwakira ikipe ya Musanze FC kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda.
Nk’uko tubikesha gahunda y’umutoza, uyu munsi barakora rimwe saa kumi 16h00 ejo nabwo bakore rimwe saa kumi 16h00 ari nayo myitozo ya nyuma bitegura uyu mukino.
Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 24 mu gihe Musanze izaba ari umushyitsi kuri uwo munsi yo iri ku mwanya wa cumi n’amanota 9.