E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri bakora inshuro ebyiri nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri umutoza Zlatko yari yahaye abasore guhera nyuma y’umukino wabahuje na Etincelles.

Nyuma yo gutsinda Etincelles FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, umutoza Zlatko yahise aha abasore be ikiruhuko cy’iminsi ibiri ababwira ko bazasubukura gahunda y’imyitozo kuwa Kabiri bagakora kabiri, mu gitondo saa satatu (09h00′) ndetse na nimugoroba saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi.

Nyuma yo gukina umunsi wa 20 wa shampiyona, APR FC izasura ikipe ya Mukura VS i Huye kuri stade ya Huye, Zlatko n’abasore be bakaba bagiye gutangira kwitegura uyu mukino guhera ku munsi w’ejo kuwa Kabiro.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu niyo ikuyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 48 aho irusha iyikurikiye amanota ane kugeza aho shampiyona igeze ku munsi wayo wa makumyabiri, mbere y’uko hakinwa umunsi wa 21.

Leave a Reply

Your email address will not be published.