E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino wa Super Cup ikipe ya APR FC yakinnye na AS Kigali, Umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura umukino w’umunsi wa 1 wa shampiyona aho bazakira ikipe ya Musanze tariki 19 Kanama saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.