E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Bugesera FC, umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri .

Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero nyuma yo gupimwa Covid 19, bitegura umukino wo kwishyura wa ¼ w’Igikombe cy’Amahoro, bazakina n’ikipe ya Amagaju kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published.