Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Mukura VS, umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere .

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 20 Werurwe aho izakira n’ikipe ya Rutsiro  mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *