E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri


Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza, nyuma y’uko iyi kipe igarutse mu Rwanda iva muri Morocco kuri uyu wa Mbere.

Nyuma y’umukino wa TOTAL CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC yakinnye na RS Berkane, umutoza Mohamed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero bitegura umukino w’ikirarane wa shampiyona uzabahuza n’ikipe ya Etincelles kuri uyu wa Kane kuri stade Umuganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.