E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatanu

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ikipe ya APR FC yakinnye na Musanze FC, umutoza Adil Mohammed yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatanu .

Usibye gusubukura imyitozo, abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagomba kuguma mu mwiherero, bitegura umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona aho APR FC izakira ikipe ya Etincelles kuwa Mbere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.