Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri, nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi itanu umutoza Mohammed Adil yari yahaye abasore be.
Nyuma y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League ikipe ya APR FC yatsinzemo Mogadishu City Club, umutoza Mohammed Adil yahaye abasore be ikiruhuko cy’iminsi itanu bakaba basubiye mu mwiherero kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gupimwa covid 19.
Nyuma y’icyo kiruhuko, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu bitegura umukino uzabahuza na Etoile du Sahel yo muri Tunisia umukino uzaba mu kwezi gutaha tariki 16 Ukwakira.