E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irasubukura imyitozo kuri iki Cyumweru

APR FC irasubukura imyitozo kuri iki Cyumweru mu gitondo saa tatu mu byuma byongera imbaraga(gym)nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’umunsi umunsi umwe gusa umutoza Zlatko yari yahaye abasore be.

Nyuma yo kunganya na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona wabahuje kuwa Gatanu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, umutoza Zlatko yahise aha abasore be ikiruhuko cy’umunsi umwe ababwira ko bazasubukura gahunda y’imyitozo ku Cyumweru bagakora mu gitondo saa tatu (09h00′) i Nyarutarama muri gym.

Ikipe ya APR FC ikaba igiye gutangira kwitegura umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona uzabahuza na Gicumbi FC tariki 09 Gicurasi kuri stade ya Gicumbi. Tunabibutse ko umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

APR FC ikaba ikomeje kurwana n’amahirwe yo kugumana igikombe cya shampiyona, mu gihe hasigaye imikino ine gusa kugira ngo shamiyona irangire, kugeza ubu APR FC ikaba ariyo ikiyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.