Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC irasubira i shyorongi nyuma yo gusubikirwa umukino

Ikipe ya APR FC ikaba yari yakoreye imyitozo kuri sitade ya Huye kuri iki cyumweru

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC iragaruka i Shyorongi kuri uyu wa mbere nyuma y’isubikwa ry’imikino ya nyuma ya shampiyona yagomba gukinwa kuri uyu wa Kabiri aho iyi kipe yagombaga kwakira ikipe ya Rutsiro kuri stade Huye.

Nk’uko tubikesha ubutumwa bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ryoherereje amakipe bavuga ko imikino imikino y’umunsi wa nyuma wa Primus National League 2021 ku makipe umunani(8) ya mbere ihindutse kugirango hazabanze gukinwa umukina wasubitswe ugomba guhuza ikipe ya Rutsiro F.C n’ikipe ya Rayon Sports F.C.

“Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko itariki imikino y’umunsi wa nyuma wa Primus National League 2021 ku makipe umunani(8) ya mbere ihindutse kugirango hazabanze gukinwa umukina wasubitswe ugomba guhuza ikipe ya Rutsiro F.C n’ikipe ya Rayon Sports F.C.”

Ikipe ya APR FC nyuma y’umukino wayihuje na Marines FC ikaba yari yagumye i Huye kugira ngo yitegure umukino wa nyuma

 

Nyuma y’ubu butumwa ikaba igomba kugaruka i Shyorongi igakomeza imyitozo mu gihe bataramenyeshwa igihe uyu mukino uzabera
Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, yagombaga guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021. APR FC ikaba yari gusubira mu kibuga kuwa Kabiri yakira ikipe ya Rutsiro FC ni umukino wari kubera mu karere ka Huye aho isanzwe yakirira imikino yayo.

Ikipe ya APR FC ikaba yari yakoreye imyitozo kuri sitade ya Huye kuri iki cyumweru

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *