Kuri uyu wa Kane ku isaha ya 14h00 za hano muri Tunisia arizo sa 13h00 za kigali, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu iza gukora imyitozo yayo ya mbere hano i Tunis muri Tunisia.
Ikipe ya APR FC nyuma y’urugendo rurerure yakoze, umutoza Adil Mohammed yahisemo kuruhura abasore be ku munsi w’ejo dore ko bageze kuri hotel sa 17h20′ za hano muri Tunisia, icyakora bakora imyitozo yo kunanura imitsi byoroheje kuri hotel.
“Ikipe imeze neza, icumbitse ahantu heza hatuje kandi nibyo twashakaga n’ubwo harimo umunaniro mucye ariko abasore bameze neza kandi biteguye gutsinda umukino” umunyamabanga w’APR FC Masabo Michel
Kugeza ubu abasore 25 umutoza Adil Mohammed yahagurukanye i Kagali bose bakaba bameze neza.
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda irakomeza gukambika muri Tunis aho izahaguruka kuri uyu wa Gatanu yerekeza i Monastir aho ikipe izakinira umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League kuri uyu wa Gatandatu na Étoile du Sahel.