E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irakorera imyitozo kuri stade ya Kicukiro yitegura umukino wo kwishyura na Rwamagana City

APR FC irakomeza imyitozo kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa kumi (16h00′) yitegura umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro na Rwamagana City kuri uyu wa Gatandatu i Rwamagana.

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya APR FC yatangiye imikino y’igikombe cy’Amahoro ndetse inatangira itsinda, ariko n’ubwo yatsinze umukino ubanza ntibyayihaye gukomeza muri 1/8 kuko igomba gukina umuino wo kwishyura kuri uyu wa Gatandatu i Rwamagana n’ubundi ikazahura na Reamagana City.

Umutoza Zlatko n’abasore be bakaba bafite urugamba rukomeye rwo kwegukana iki gikombe kugira ngo APR FC izabashe gusohokera igihugu mu mikino mpuzamahanga ya Afurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo.

APR FC ikaba iri bukomeze imyitozo uyu munsi kuwa Kane saa kumi (16h00′) kuri stade ya Kicukiro mbere y’uko bazakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo kuwa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.