Mu gihe habura iminsi ine ngo ikipe y’Ingabo z’Igihugu icakirane na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, iyi kipe ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino.
Umukino ubanza uzahuza aya makipe yombi ukaba zabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa Gatandatu tariki 16 Ukwakira, ikipe ya APR FC ikaba imaze iminsi ikina imikino ya gicuti itandukanye mu rwego rwo kurushaho kunoza imyiteguro ndetse no gufasha abakinnyi gukomeza guhuza umukino.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igiye gukomereza imyitozo yayo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo guhera kuri uyu wa Kabiri aho bari bukore mu gitondo gusa. Abakinnyi bakaba bameze neza usibye myugariro Omborenga Fitina ndetse na Byiringiro Lague bombi bagire imvune mu ikipe y’igihugu.