
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagaragaje ko umikino y’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona APR FC ifitanye n’ikipe ya Bugesera FC, uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mukino kimwe n’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona yombi ntiyakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu marushanwa Nyafurika. Aya makipe yombi azahura mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatanu, tariki ya 07 Ukwakira, saa Cyenda.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba iri busubukure imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Ukwakira yitegura uyu mukino, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe Umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.