Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa 17, APR FC ikaba izakira ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu.
Ikipe ya APR FC kuva yava i Nyagatare ihatsindiye Sunrise yahise igaruka i Kigali kugira ngo yitegure umukino uzayihuza na Marines FC. Petrović n’abasore be bakaba bamaze iminsi bitegura iyi kipe, ndetse no mumvugo y’umutoza mukuru Petrović akaba akomeza kubasaba gutekereza cyane ndetse no guha agaciro cyane umukino bafitanye na Marine kuwa gatanu, APR FC ikaba izakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo saa kumi (16H00 )i Shyorongi.
Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi wagombaga kubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ariko kubera ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ya Kenya izaba ihakorera imyitozo ya nyuma yitegura umukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 y’u Rwanda, akaba ariyo mpamvu umukino wa shampiyona uzahuza APR FC na Marines FC uzabera kuri sitade Amahoro i Remera kuwa gatanu saa cyenda n’igice (15H30).