Nyuma y’ibyumweru bibiri itangiye imyitozo ku mugaragaro, APR FC igiye kwipima na Marine FC mu mukino wa gicuti uzabera kuri Kigali Pele Stadium kuwa gatatu tariki ya 02/07/2023.
Ni umukino wo kwisuzuma igiye gukina mbere yo gukina imikino mpuzamahanga yitegura guhatanira Super Cup no gutangira guhatanira igikombe cya shampiyona, ari na ko itangira urugamba rw’imikino y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ni umukino umutoza yitezeho kureberaho abakinnyi nyuma y’igihe bamaranye mu myitozo, agamije kureba uburyo abashya n’abasanzwe bahuza umukino maze bigatanga umusaruro.