Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza umukino mpuzamahanga uzabahuza na Club Africain mu cyumweru gitaha, APR FC irakina unukino wa gishuti na Pepinier FC uyu munsi saa kumi (16h00′) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya APR FC kuri ubu irimo gutozwa na Jimmy Mulisa, akaba yarakoresheje imyitozo ye ya mbere ku munsi w’ejo, nyuma yo kuva muri Congo aho yari yarajyanye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23. Jimmy Mulisa ndetse n’abo bafatanyije gutoza iyi kipe, bakaba bakomeje imyitozo muri iyi minsi irimo kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya APR FC uyu munsi ikaba ifite umukino wa gishuti na Pepinier FC mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza Club Africain, ndetse binafashe umutoza Jimmy Mulisa kureba urwego buri mukinnyi ariho. Uyu mukino ukaza kuba ku isaha ya saa kumi (16h00′) i Nyamirambo.