Nyuma yo gukina na Marines FC, APR FC irakina undi mukino wa gishuti na Gasogi United, ku uyu wa Kabiri saa cyenda n’igice 15h30′ kuri stade ya Kicukiro.
Nyuma yo kongeramo amaraso mashya, APR FC ikomeje kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona igomba gutangira mu cyumweru gitaha. APR ikaba izakina na Gasogi United umukino wa gishuti kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona, ndetse n’igikombe cy’Amahoro nacyo kigomba gutangira mu mezi ari imbere.
Muri iki gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, APR FC yongeyemo abakinnyi bane, ndetse izana n’umutoza mushya, akaba ariyo mpamvu irimo gukina imikino ya gishuti, kugira ngo ifashe umutoza kumenya urwego rwa buri mukinnyi ndetse n’abakinnyi bashya babashe kwiyereka umutoza, dore ko yanavuze ko yarebye imikino itanu ya shampiyona APR FC yakinnye, bivuze ko hari abakinnyi bamwe na bamwe yaje muri iyi kipe azi.