Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC irakina umukino wa Gicuti yitegura shampiyona

Nyuma y’icyumweru kimwe batangiye imyitozo, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC igiye gukina umukino wayo wa mbere nyuma y’amezi agera kuri ane shampiyona ihagaritswe ndetse n’ibikorwa bya siporo muri rusange.

Ikipe ya APR FC irakira Rutsiro FC yo mu burengerazuba mu mukino wa gicuti kuri uyu wa Kane kuri sitade Amahoro i Remera umukino, ugomba gutangira saa cyenda zuzuye (15h00).

APR FC kimwe n’andi makipe, irimo kwitegura imikino ya shampiyona igomba gutangira tariki 01 Gicurasi, nyuma y’amezi agera kuri ane ihagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19. Ni muri urwo rwego ikipe y’ingabo z’igihugu yahisemo kwitegura shampiyona, ikina imikino ya gicuti itandukanye guhera kuri uyu wa Kane aho igomba gukina na Rutsiro.

Usibye umukino ugomba kuyihuza na Rutsiro, APR FC irateganya gukina indi mikino ibiri ya gicuti mbere y’uko shampiyona itangira, aho iteganya gukina na Marines FC ndetse na Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *