E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC irakina na Marines FC umukino wa gicuti utegura shampiyona

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 26 Gashyantare, ikipe y’ingabo z’igihugu irakina niy’abasirikare barwanira ku mazi yo mu ntara y’uburengerazuba Marines FC umukino wa gicuti ubera i Shyorongi ku kibuga cy’imyitozo saa cyenda z’igicamunsi, ukaba utegura shampiyona izasubukurwa Tariki 4 Werururwe 2020.

APR FC izasubukura shampiyona ikina umukino w’umunsi wa 21 yakira Police FC kuri Stade ya Kigali saa cyenda z’igicamunsi, ikaba iri bukine uyu mukino idafite abakinnyi umunani bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu CHAN ikomeje gukina imikino ya gicuti itegura imikino ya nyuma y’iri rushanwa iteganyijwe kubera muri Cameroon hagati ya Tariki 04 na 25 Mata 2020.

Aba bakinnyi akaba ari ba myugariro, Kapiteni Manzi Thierry, Musinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel ndetse na Omborenga Fitina, hari kandi abakina ahagati ari bo Nizeyimana Olivier Sefu, Manishimwe Djabel na Byiringiro Rague hakaza kandi na rutahizamu Danny Usengimana. Aba bakazasanga APR FC mu myitozo nyuma yo gukina umukino wa kabiri na Congo Brazaville Tariki 28 Gashyantare i Kigali.

Abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu bakaba barakomezanyije imyitozo ikomeje kuyoborwa n’abatoza ba APR FC, bagerageza kubashyira mu mwuka mwiza ndetse no kubongerera ingufu kugira ngo bazongere guhura na bagenzi babo bari ku rwego rwo hejuru. Kugeza ubu umukinnyi umwe usigaranye ikibazo cy’imvune akaba ari Itangishaka Blaise ukomeje kwitabwaho n’abaganga.

Nyuma yo kwakira Police FC, APR FC ikazasura Mukura Victory Sports Tariki 07 Werurwe kuri Stade Huye, nyuma igaruke mu kibuga yakira Kiyovu Sports Tariki 10 Werurwe kuri Stade ya Kigali, nyuma ijye gusura Espoire FC i Rusizi Tariki 15 Werurwe ari nabwo shampiyona izasubikwa hitegurwa imikino ya nyuma ya CHAN 2020 ku ikipe yigihugu.

Ikipe y’ingabo z’igihugu itaratakaza umukino n’umwe, ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 48, irusha Police FC iyikurikiye amanota atanu ndetse na Rayon Sports ya gatatu amanota arindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.