Nyuma y’iminsi itandatu yari imaze ibarizwa mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, APR FC igarutse i Kigali aho igomba kwitabira irishanwa rya Agaciro Developement Fund Tournament.
APR FC imaze hafi icyumweru yitoreza i Huye ndetse yanahakiniye umukino umwe wa gishuti na Bugesera banganya 2-2, nyuma y’icyo gihe cyose imaze i Huye, APR FC izagaruka i Kigali ku munsi w’ejo kuwa Gatatu.
Dr Petrović umutoza mukuru wa APR FC, yavuze ko igihe bamaze hano bagikoresheje neza kandi akurikije uko abibona, cyabigiriye umumaro. Ati: tumaze hano iminsi itandatu, iyo minsi yose twayikoresheje neza kuko twari hamwe, turyama hamwe, turya bimwe bidufasha gukoresha neza igihe cyacu. Ubu dusubiye i Kigali tugiyekwitabira irishanwa rya Agaciro Developement Fund Tournament naryo rizadufasha mu kureba uko duhagaze kuko byose n’imyiteguro ya shampiyona.
Kuri gahunda y’umutoza Dr Petrović, ku munsi w’ejo kuwa Gatatu bazakora imyitozo mu gitondo saa tatu (09H00) nyuma y’iyi myitozo baruhukeho gato bahaghuruke ku isaha ya saa munani (14H00) berekeza i Kigali, aho kuwa Kane saa cyenda n’igice (15H30) i Shyorongi bazakora imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles mu irushanwa rya Agaciro Developement Fund Tournament.