Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC inyangiye Amagaju FC 6-0 irara ku mwanya wa mbere

APR FC iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 47 nyuma yo kunyagira ikipe y’i Nyamagabe, Amagaju FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yinjiye muri uyu mukino neza itangira yotsa igitutu abasore b’Amagaju biza no kubahira ubwo ku munota wa 41 w’igice cya mbere, Hakizimana Muhadjili yafunguraga amazamu ku mupira yahawe na Bizimana Djihad akabona gutera ishoti ry’inyuma y’urubuga rw’umunyezamu umupira uruhukira mu rushundura, igice cya mbere kirangira APR iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri APR FC yaje nabwo yataka cyane ndetse inabonamo ibitego byinshi ibifashijwemo na Sekamana Maxime winjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague ku munota wa 64 maze agatsinda ibitego bibiri (65’, 81’) Issa Bigirimana yatsinze igitego ku munota wa 73’, Twizerimana Onesme nawe agitsinda ku munota wa 88’ mu gihe igitego cya gatandatu cya APR FC cyatsinzwe na myugariro w’Amagaju FC Nzubahimana Emmanuel ku munota wa 90+2, APR FC yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona.

3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *