Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC inyagiye Rwamagana City 7-1 mu mukino wa mbere wa gicuti

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 31 Ukwakira, ikipe y’ingabo z’igihugu inyagiriye i Shyorongi, Rwamagana City FC yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 7-1 mu mukino wa mbere wa  gicuti w’uyu munsi.

Ni umukino watangiye 10h30 ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi, ikipe y’ingabo z’igihugu yifuzaga gupima imbaraga ndetse no guhuza umukino ku bakinnyi bayo barimo abari bamaze igihe barwaye malariya nk’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, Mushimiyimana Mohammed wari kapiteni na Ngabonziza Gylain watangiye akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso ndetse akina iminota 90.

Mohammed Mushimiyimana niwe wari kapiteni wa APR FC muri uyu mukino

APR FC yarushije cyane bigaragara ikipe ya Rwamagana City cyane cyane iciye mu basore bayo hagati bahanahanaga neza umupira barimo Bukuru Christopher wayoboraga umukino, Ruboneka Jean Bosco ndetse na Ishimwe Annicet wigaragaje cyane.

Igice cya mbere cyabayemo gusatira cyane kw’ikipe y’ingabo z’igihugu byaje no kubyara uburyo umusaruro maze ku munota wa 21 Byiringiro Lague waraye yizihije isabukuru ye y’amavuko afungura amazamu ku mupira yacomekewe neza na Niyomugabo Claude wakinaga imbere ku ruhande rw’ibumoso. Ibindi bitego bikaba byatsinzwe na Niyomugabo Claude ku munota wa 28, nyuma y’iminota ibiri gusa Lague ashyiramo ikindi cyari ike cya kabiri. Rwamagana Cuty yaje kumanukana umupira iturutse hagati ihanahana neza maze ruyahizamu wayo Uwihanganye Jean Claude ayibonera impozamarira ku munota wa 34.

Myugariro w’iburyo Ndayishimiye Dieudonne wazkinishijwe azamuka cyane yegera izamu rya Rwamagana City yaje gutsinda igitego cya kane ku munota wa 43 nyuma y’umupira muremure yacomekewe na Bukuru Christopher ahagaze mu kibuga hagati. Igice cya mbere kiza kurangira ari ibitego 4-1 cya Rwamagana City FC.

Mu gice cya kabiri umutoza Mohammed Adil yakoze impinduka maze akuramo Bizimana Yannick ashyiramo Nshuti Innocent, Lague asimburwa na Nizeyimana Djuma ndetse na Niyomugabo Claude asimburwa na Mugunga Yves. Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 47 gusa Nshuti Innocent yahise atsinda igitego cya gatanu ku mupira yacomekewe na Djuma wakinaga aca imbere ku ruhande rw’ibumoso.

APR FC yakomeje kuyobora umukino maze ku munota wa 54 Annicet acomekera neza Ruboneka Jean Bosco waturutse hagati mu bakinnyi ba Rwamagana City batigeze bumvkana uri buwugarure, Nizeyimana Djuma wari umaze iminota 23 mu kibuga yaje kubonera APR FC igitego cya karindwi ku gapira gato kazengurutse mu izamu rya Rwamagana City nyuma y’uko Nshuti Innocent agerageje gutera ishoti umunyezamu Makuza Robert arawuruka, uyu rutahizamu asongeramo.

Nizeyimana Djuma yatsinze igitego cya karindwi nyuma y’iminota 23 asimbuye

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi batawugaragayemo nibo bari bukine uwa kabiri uri buhuze ikipe y’ingabo z’igihugu na Rutsiro FC nayo yo mu cyiciro cya kabiri saa cyenda n’igice z’igicamunsi.

APR FC ikomeje kwitegura imikino ya CAF Champions league izatangira Tariki ya 21 Ugushyingo mu gihe shampiyona y’u Rwanda yo izatangira Tariki 4 Ukuboza 2020.

 

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *