E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino ubanza wa ½ w’igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports aho unukino urangiye amakipe yombi anganyije 0-0

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, amakipe yombi yatangiye afungana cyane umukino ukinirwa hagati amakipe arimo kwigana ari nako batakanaga gusa iminota 90′ irangiye nta kipe ibashije kubona igitego kugeza ubwo umukino warangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye aho Ishimwe Annicet yasimbuwe na Kwitonda Alain Baca, Bizimana Yannick asimburwa na Mugunga Yves mu zindi mpinduka zabaye ni Manishimwe Djabel wasimbuwe na Nshuti Innocent.

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga ku Kane tariki 14 Gicurasi ikina umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe yakurikiye umukino
Umuyobozi wa APR FC Lt.Gen Mubarakh Muganga nawe yakurikiranye umukino

Leave a Reply

Your email address will not be published.