APR FC yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona.
APR FC yaje muri uyu mukino ishaka gutsinda kugira ngo ibe yasubirana umwanya wa mbere yari ifite ikawukurwaho na AS Kigali, APR yaje kubigeraho nubwo itabashije kubona amanota atatu yose y’umukino kuko, bagabanye buri kipe ibona inota rimwe rimwe, ibi byatumye APR FC isubirana umwanya wa mbere.
Police FC yatanze APR FC kwinjira mu mukino ndetse ntibyanayitindiye kuko yabonye uburyo bwo gutsinda ibubyaza umusaruro ku munota wa cyenda, nyuma y’uko Buregeya Prince ahushije umupira usanga Mwizerwa Amini awuteye mu izamu, Kimenyi Yves awukuramo ugarukira Ndayishimiye Antoine Dominique ahita awuboneza neza mu rushundura.
APR FC, nyuma yo gutsindwa iki gitego yabaye nk’ikangutse, nayo itangira gusatira inabona uburyo bwiza ariko abasore batahaga izamu nka Issa Bigirimana, Bizimana Djihad na Muhadjili Hakizimana ntibabasha kubyaza umusaruro uburyo bagiye babona kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye Police ikiri imbere n’igitego kimwe kubusa
Mu gice cya kabiri, APR FC yahise ikora impinduka Nshimiyimana Amran wakinaga hagati mu kibuga, arasohoka asimburwa na rutahizamu Byiringiro Lague afatanya n’abagenzi be batangira kwiharira umukino basatira cyane izamu rya Police FC ariko kubona igitego bikanga. APR FC yongeye gukora impinduka ku munota wa 62, Issa Bigirimana asimburwa na Savio Nshuti Dominique maze barushaho kwataka ikipe ya Police.
Nyuma y’izi mpinduka zombi, zahaye APR FC imbaraga zo gukosora amakosa bakoze mu gice cya mbere, maze bakora ibishoboka byose bagombora igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere, ku munota wa 72, nibwo APR FC yatsinze igitego cyo kwishyura cya Nsabimana Aimable ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe neza na Iranzi.
Petrovic yahise yongera akora impinduka akuramo Hakizimana Muhadjili yinjiza Twizeyimana Martin Fabrice, ikipe ye ikomeza gusatira ndetse mu minota y’inyongera ibona igitego cyari kivuye kuri coup franc yatewe na Iranzi Jean Claude maze Nsabimana awuboneje mu rushundura umusifuzi avuga ko habayeho kurarira umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.