Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ni umukino wabereye mu gihugu cya Djibouti kuri El Hadj Hassan Gouled Aptidon Stadium watangiye ku isaha ya saa cyenda zo mu Rwanda arizo saa kumi zo muri Djibouti, ikipe y’ingabo z’igihugu yagiye ibona amahirwe menshi atandukanye ariko ntibagira amahirwe yo kubyaza umusaruro amahirwe babonye.
Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igomba gufata rutemikirere ku munsi w’ejo kuwa Mbere saa 19h20 bagaruka i Kagali aho bazaca mu Ethiopia bakabona kwerekeza i Kigali kugira ngo batangire bitegure umukino wo kwishyura uzaba tariki 19 Nzeri.
Amafoto: