E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na Kiyovu Sports

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR F.C yakinaga umukino w’umunsi wa cumi na kabiri wa shampiyona na Kiyovu Sports amakipe yombi anganya 0-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa cyenda n’iminota makumyabiri (15h20), ikipe ya APR F.C yatangiye yiharira umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwari kuyiha ibitego ariko ntabyakundiye abasore ba Adil Mohamed basoje umukino ari icumi nyuma y’uko Ruboneka Jean Bosco aboneye ikarita y’umutuku kubona intsinzi.

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye aho Ishimwe Anicet yinjiye asimbuye Mugisha Gilbert, mu zindi mpinduka zabaye ni Bizimana Yannick winjiye mu kibuga asimbuye Mugunga Yves, na Rwabuhihi Placide wasimbuye Byiringiro Lague.

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga kuwa Gatatu ikina umukino w’umunsi wa cumi na gatatu wa shampiyona na Gorilla FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.