E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na Gicumbi FC ikomeza kuyobora shampiyona itaratsindwa

Ikipe y’ingabo z’igihugu iguye miswi na Gicumbi FC  igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wakinwe kuri uyu wa kabiri Tariki 03 Ukuboza, kuri Stade Mumena ikibuga Gicumbi FC yakiriraho imikino yayo nyma y’uko Stade y’akarere ka Gicumbi yahagaritswe kwakira imikino ya shampiyona nyuma yo kudatunganywa ku gihe, nyuma y’uyu mukino APR FC yakomeje kuyobora shampiyona aitaratatsindwa umukino n’umwe.

Ni umukino watangiye APR FC igerageza kugarira neza uburo Gicumbi yabonaga mu mukota ya mbere, byaje no guhira iyi kipe yo mu majyaruguru ibona igitego ku munota wa 14 gitsinzwe na Nzitonda Eric nyuma yo gucenga ndetse akanaroba umunyezamu Rwabugiri Umar.

Iki gitego cyakanguye APR FC maze ikomeza gusatira Gicumbi FC ishaka igitego cyo kwishyura, ku munota wa 16 gusa myugariro Mutsinzi Ange yaryamye mu kibuga ababara mu ivi ry’ibumoso nta muntu agonganye nawe, uyu yaje no gusimburwa na Rwabuhihi Placide ku munota wa 21 gusa .

Ku munota wa 25 gusa, Bukuru Christopher yahaye umupira mwiza rutahizamu Danny Usengimana awugaruriye Nshuti Innocent ateye mu izamu umunyezamu Olivier arawugarura, usanga Manzi Thierry ashatse gusubizamo ujya hejuru.

Nyuma y’uko ku munota wa 50 Nshuti Innocent yasimbuwe na Nizeyimana Djuma ndetse na Mugunga Yves asimbura Butera Andrew ku munota wa 63. Nyuma y’amaraso mashya yari amaze kwiinjira mu kibuga, APR FC yakomeje gusatira izamu rya Gicumbi kuko ku munota wa 52 Manishimwe Djabel yaterekeye umupira mwiza Danny Usengimana wari usigaranye n’umunyezamu gusa ariko amurobye umupira ukubita umutambiko w’izamu

 

Nyuma yo guhusha uburyo bwinshi ku munota wa 90 w’umukino Nizeyimana Djuma yafashe icyemezo maze atereka umupira muremure ku kirenge cya Danny Usengimana nawe wahise mu nshundura ku nshuro ya cyenda muri shampiyona, maze umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Uyu mukino watumye APR FC iguma ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 28 ndetse n’ibitego 17 izigamye aho irusha Rayon Sports ya kabiri ndetse na Police amanota ane, mu gihe Gicumbi FC yo yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu gusa n’umwenda w’ibitego 12. Umukino ukurikiyeho APR FC ikazakira Gasogi United kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu Tariki ya 07 Ukuboza, saa cyenda z’igicamunsi

Amafoto: Hardi Uwihanganye / FunClub

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.