Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia, amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa cyenda, ikipe ya Etoile du Sahel niyo yafunguye amazamu ku munota 3′ mbere y’uko Manishimwe Djabel nawe atsindira APR FC ku munota wa 32′ igice cya mbere kirangira amakipe yombi ari igitego 1-1.
Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yatangiye ikora impinduka Mugunga Yves yasimbuye Mugisha Gilbert, mugihe Jacques Tuyisenge wagize ikibazo cy’imvune yahise asimburwa na Nshuti Innocent. APR FC yakomeje kugenda ibona uburyo bwinshi ariko ntibabasha kubyza umusaruro uburyo bagiye babona.
Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura umukino wo kwishyura uzaba tariki 23 Ukwakira umukino uzabera muri Tunisia.