E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC inganyije na AS Muhanga 2-2

APR FC inganyije na AS Muhanga ibitego 2-2 mu mukino wa gishuti wabereye i Muhanga kuri stade ya Muhanga. APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31 igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana, gusa ntibyatinze kuki AS Muhanga yahise ikigombora ku munota wa 39 ndetse inashyiramo ikindi ku munota wa 41 bajya kuruhuka AS Muhanga iri imbere n’ibitego 2-1.

Igice cya kabiri, Dr Petrović yashyizemo indi kipe yari iyobowe na Iranzi yanahise abonera APR igitego cya kabiri ku munota wa 51, amakipe yombi akomeza gushakisha igitego cy’instinzi gusa ntibyabakundira ku mpande zombi cyane cyane kuri APR FC yagiye ibona uburyo bwinshi kandi bwiza ariko bananirwa kububyaza umusaruro umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Nyuma y’uyu mukino, Dr Petrović yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi w’ejo kuwa Mbere, basubukura imyitozo kuwa Kabiri bakore inshuro imwe ku munsi saa kumi (16H00) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.