Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC inganyije na AS Kigali

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino w’umunsi wa cumi na kane wa shampiyona na AS Kigali amakipe yombi anganya 0-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa kumi, ikipe ya APR FC yatangiye yiharira umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwari kuyiha ibitego ariko ntibyakundiye abasore ba Adil Mohamed ntibabasha kubona intsinzi.

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye aho Jacques Tuyisenge yinjiye asimbuye Mugisha Gilbert, mu zindi mpinduka zabaye ni Bizimana Yannick winjiye mu kibuga asimbuye Mugunga Yves, na Ishimwe Annicet wasimbuye Byiringiro Lague.

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga kuwa Gatatu tariki 28 Mutarama ikina umukino w’umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona na Police FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *