Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC inganyije na AS Kigali umukino ufungura shampiyona ya 2019-20

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’ingabo z’Igihugu inganyije n’iy’Umujyi wa Kigali 0-0 mu mukino ufungura shampiyona y’u Rwanda 2019-20 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC ihererkanya neza mu kibuga igerageza gushaka aho yamenera ngo igere imbere y’izamu ari nako AS Kigali nayo yafungaga impande ndetse no hagati, ku munota wa kabiri gusa Niyonzima Olivier Sefu yazamukanye umupira ashatse ashatse gucenga Ishimwe Christian aramuhagarika ntiyabasha kumucaho.

Ntibyaje gutinda kuko ku munota wa munani gusa APR FC yaje kubona penaliti ku mupira wazamukanywe na Imanishimwe Emmanuel hanyuma myugariro wa AS Kigali Songayingabo Shaffy amukorera ikosa mu rubuga rw’amahina biza kurangira umusifuzi Uwikunda Samuel yerekanye ko hagomba guterwa penaliti. Sugira aza kuyitera mu ruhande rw’iburyo bw’umuzamu Ndayishimiye Jean Luc ‘’Bakame’’ nawe wahise yirambura ayikuramo neza.

Ku munota wa 22 myugariro Mutsinzi Ange yaje kugira ikibazo ubwo yagonganaga na Sugira Ernest wakizaga izamu kuri koruneri yari itewe na Haruna Niyonzima, maze uyu myugariro wakomeje kwitabwaho n’abaganga birangira gusubira mu kibuga bidakunze aza gusimburwa na Buregeya Prince.

Andi mahirwe yabonetse ku ruhande rw’ikipe y’ingabo z’Igihugu, ku munota wa 37 ubwo Byiringiro Rague wacaga ku ruhande rw’iburyo yacomekeraga umupira mwiza Danny Usengimana maze nawe acenga umunyezamu Bakame, igihe uyu rutahizamu yasunikiraga umupira mu rushundura myugariro Rusheshangoga Michel yaje yiruka akiza izamu awutera hanze. Igice cya mbere cyongeweho iminota 10 cyaje kurangira nta kipe irabasha kubona izamu.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC isatira izamu rya AS Kigali ishaka igitego cy’intsinzi maze ku munota wa 50 Byiringiro Rague wacenze ba myugariro babiri ba AS Kigali arekura ishoti rica iruhande gato rw’izamu ryari ririnzwe na Bakame. Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota 22 gusa Byiringiro Rague yasunikiye umupira mwiza Mugunga Yves nawe wacenze ba myugariro batatu ba AS Kigali ndetse n’umunyezamu Bakame, ahita aterekera umupira mwiza Danny Usengimana wari usigaranye n’izamu ryambaye ubusa nawe ntiyazuyaza ahita awusunikiramo.

APR FC yakomeje guhanahana neza ari nako iyobora umukino ibifashijwemo cyane cyane na Manishimwe Djabel wawuyoboraga hagati, Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Byiringiro Rague wanyuraga iburyo.

Habura iminota umunani gusa ngo iminota 90 yuzure, APR FC yahushije ubundi buryo bukomeye aho Manishimwe Djabel yaterekeye umupira Omborenga Fitina, wahise awuha Manzi Thierry uyu awutera n’umutwe ujya kwa Mugunga Yves ariko ntiyashobora gutera mu izamu. Iminota 90 yaje kurangira ari igitego kimwe ku busa bwa AS Kigali maze hitabazwa inyongera y’iminota itandatu kubera gutinza umukino bya hato na hato byaranze igice cya kabiri.

Ku munota wa kabiri w’inyongera myugariro wa AS Kigali Rusheshangoga Michel yarekuriye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina rigana mu izamu, umunyezamu Rwabugiri Umar ntiyabasha kurikuramo rijya mu rushundura, AS Kigali iba ibonye igitego cyo kwishyura gutyo. Umukino waje kurangira amakipe yombi atahanye inota rimwe nyuma yo kunganya igitego 1-1.

 

Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi

APR FC ikba izakurikizaho umukino izasuramo Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera Tariki ya 08 Ukwakira 2019, ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20.

Niyomugabo Jean Claude, Butera Andrew ndetse na Nkomezi Alex ntibashoboye kuza mu bakinnyi 18 bitabajwe kuri uyu mukino

 

Ikipe yabanje mu kibuga, uhereye iburyo ku bahagaze: Manzi Thierry (Kapiteni), Danny Usengimana, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Sugira Ernest. Abunamye uhereye iburyo: Byiringiro Rague, Manishimwe Djabel, Rwabugiri Umar, Niyonzima Olivier Srifu ndetse na Mushimiyimana Muhammed
Umutoza Adil Erradi yakinishije uburyo bwa 4-4-2

 

9 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *