E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC imaze kugura Mirafa na Michel,iratangira imyitozo muri Nzeri yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2018-2019

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, binayihesha uburenganzira bwo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya africa y’amakipe yabaye ayambere iwayo, APR FC iratangira imyitozo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse n’umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro, kimwe n’andi makipe, nayo yahaye abakinnyi bayo ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu bakabona gutangira imyiteguro. Nkuko tubikesha umutoza mukuru wa APR FC Dr Petrović akaba yatubwiye ko yahaye abakinnyi be ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu bakaba bagomba gutangira imyitozo vuba aha kugira ngo bazabashe gutangira imikino y’umwaka utaha bameze neza.

 

Ati: umwaka ushize wabaye muremure cyane ariko twabashije kwitwara neza twegukana igikombe cya shampiyona, ubu abakinnyi bari mu biruhuko ariko tugomba gutangira imyitozo tariki 03 Nzeri kugira ngo tuzatangire shampiyona tumeze neza.

Tubibutse ko kugeza ubu APR FC imaze gusinyisha abakinnyi babiri myugariro Rusheshangoga Michel wakiniraga Singinda yo muri Tanzania ndetse na Nizeyimana Mirafa ukina hagati wakiniraga ikipe ya Police fc. APR FC kandi imaze no kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bari bararangije amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published.