Ikipe ya APR FC ikuye amanota atatu kuri Etincelles FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade Umuganda kuri iki cyumweru.
Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 7 yose, umukino waje gutangira amakipe yombi akinira umupira hagati cyane ubona ko asa narimo kwigana gusa ntibyatinze APR FC yatanze Etincelles kwinjira mu mukino itangira kuyataka ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Gusa abasore ba Petrović bakomeje gushakisha igitego, ku munota wa APR FC yaje kubona koroneri maze Djihad ayitera neza Nsabimana Aimable umupira awuboneza neza n’umutwe mu rushundura ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Igice cya kabiri, amakipe yombi nabwo atangira yigana umupira nabwo ukinirwa hagati cyane, bitandukanye n’igice cya mbere, Etincelles FC yatanze APR FC kwinjira mu mukino ishakisha uko yakwishyura igitego yatsinzwe mu gice cya mbere gusa APR FC nayo ikayataka ndetse yo yagiye ibona uburyo bwiza cyane kurusha Etincelles cyane nk’umusore Nshuti, Muhadjili ndetse na Butera ariko bose bananirwa kubyaza umusaruro ubwo buryo bwiza bwari guhesha APR FC igitego cya kabiri benshi bitaga ngo igitego cy’umutekano, ari nako amakipe yombi agenda akora impinduka zitandukanye gusa umukino uza kurangira ntagihindutse APR FC itahana amanota atatu.
APR FC nyuma y’umukino ikaba yaraye i Rubavu ikaza guhaguruka mu gitondo isubira i Kigali kwitegura undi mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa shampiyona uzayihuza na Gicumbi FC ku kibuga cya Gicumbi kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.
Теплица от производителя распродажа.