APR FC yakuye amanota atatu i Rusizi nyuma yo gutsinda Espoir 1-0 mu mukino w’umunsi wa cumi na kane wa Azam Rwanda premier league shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Igitego cya APR FC cyabonetse ku munota wa 17′ gitsinzwe na Nshimiyimana Amran ari nacyo kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyanahesheje APR FC gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Nubwo APR yabanje kugorea n’ikibuga , ariko yaje kwinjira neza mu mukino ndetse iza no kurusha Espoir guhererekanya neza no kwiharira umupira byanayifashije kubona uburyo bwinshi imbere y’izamu, ariko ntiababasha kububyaza umusaruro.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino kuri APR FC, byatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 32 mu mikino cumi n’itatu imaze gukina, mu gihe hamaze gukinwa imikino cumi n’itatu ya shampiyona, bivuze ko APR FC ifite umukino umwe w’ikirarane uzayihuza na Sunrise.