Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ikipe y’ingabo z’igihugu nibwo yakinaga umukino wayo wa shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa 26.
Ni shampiyona ibura imikino ine ngo igere kumusozo, dore ko ikipe ya APR FC ibura umukino izahuramo na kiyovu, Gorilla ,AS Kigali ndetse na Police FC.
N’ubwo ikibuga cyagoye abakinnyi ba APR FC, ariko ntibyababujije kwitara neza kuko umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 3 kuri 2 bya Espoir.
Igitego cya mbere cyabonetse k’umunota wa 11′ gitsinzwe na Nizeyimana Djuma wari wahawe amahirwe yo gukina uyu mukino iki gitego cyaje kwishyurwa k’umunota wa 38′ gitsinzwe na Mbonyumwami Taibu nyuma y’iminota mike igice cya kabiri gitangiye.
APR FC yakomeje gushaka uko yabona ibindi bitego aho Nshuti Innocent yahise atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51′ aza gushyiramo n’ikindi k’umunota wa 79′ k’umupira yahawe neza na Bizimana yannick umukino wenda kurangira
Mbonyumwami Taibu yongeye kubona igitego cya kabiri cya espoir umukino urangira utyo.